About

                                                                    

Iyi gahunda y’inozamwuga Igenewe Abatwara Ibinyabiziga Rusange. Abagenerwabikorwa: Iyi gahunda igenewe ku ikubitiro: • abatwara imodoka rusange zitwara abantu benshi: o amabisi manini, o minibisi, o Imbangukiragutabara (ambulance), o Imodoka nto zitwara abagenzi (taxi voiture), o izitwara ba mukerarugendo. • abatwara imodoka rusange zitwara by’umwahariko abana zibajyana kandi zibakura ku ishuri cg gutembera ahantu hatandukanye; • Abatwara Abayobozi n’Abashyitsi bubashywe by’umwihariko (VVIP) bagenderera igihugu • Abatwara abantu kuri moto. Izabasha kandi kwakira n’abandi bantu bifuza kugira abashoferi b’abanyamwuga; Isobanurampamvu n’ikigamijwe: Iyi gahunda izatanga umusanzu mu kunoza ubunyamwuga bw’urwego rwo gutwara abantu mu modoka rusange na za moto, harimo kugabanya cyangwa kurinda ibibazo by’imitangire ya servisi itanoze ku bagenzi byavuzwe haruguru. Ikigamijwe cyane ni: • Kongerera ubumenyi abatwara ibinyabiziga rusange hagamijwe gukosora imyitwarire idahwitse binyuze mu mahugurwa • Gufatanya n’inzego zibishinzwe gushyiraho amabwiriza ajyanye n’ubunyamwuga n’indangagaciro z’ibanze ziranga umuntu ufite ubunyamwuga mu gutwara abantu. • Gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko cyangwa amabwiriza no gukora ubuvugizi ku muntu wese utwara ibinyabiziga rusange cyangwa byihariye • Gufasha abatwara ibinyabiziga kugira ubumenyi, ubumenyi ngiro, ubukesha n’indangagaciro bizira amakemwa. • Kongerera ubumenyi, ubumenyi ngiro, ubukesha n’indangagaciro abatwara abagenzi (bisi, minibisi, tagisi vuwatire, moto) • Gufasha Leta, abashoramari kunoza ubwiza bwa serivisi (Quality Service) zo gutwara abantu mu kinyamwuga, kwakira abagenerwabikorwa “Na Yombi” • Gukumira impanuka, amakimbirane n’izindi ngorane zituruka ku myifatire n’ubumenyi buke by’abatwara abagenzi mu modoka rusange na za moto. Amahugurwa azibanda ku byigwa bikurikira, bitegura Ubunyamwuga mu gutwara abantu (professionalism in public transport).